Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Amafoto y’umukunzi wa Bellingham akomeje guca ibintu

Spread the love

Umukunzi wa Jude Bellingham witwa Laura Celia Valk yongeye gutuma abafana bacika ururondogoro nyuma y’amafoto yashyize hanze yambaye utwenda tw’imbere ari kurya spaghetti.

Laura n’umunyamideli uzwi ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba ari umukunzi w’amafunguro y’abataliyani.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yashyize aya mafoto ku rubuga rwe rwa Instagram,ashyirwaho ibitekerezo byinshi benshi bavuga ku buranga bwe.

Muri ayo mafoto,uyu munyamideli yari ahagaze ku gikuta yambaye ikanzu y’umweru ngufi,afashe isahani iriho iri funguro ry’Abataliyani.

Mu butumwa yakiriye,umwe yagize ati: “umugore mwiza kurusha abandi bose ku isi.”

Undi yagize ati: “Uri mwiza cyane.”

Benshi bashimangiye ko uyu mukunzi wa Bellingham ari mwiza mu butumwa bashyize kuri aya mafoto.

Uyu mukobwa akunze kwifotoza arya amafunguro y’Abataliyani.

Ntabwo bizwi uko uyu mukobwa yahuye na Bellingham gusa uyu yemeje ko uyu mukinnyi yamukuye iwabo mu Buholandi amujyana i Madrid.

Ku rundi ruhande,Jude Bellingham yaciwe amande y’ibihumbi 20 by’amayero kubera kwishimira igitego yatsinze kuri Slovakia ashyize ikiganze cye hafi y’imyanya y’ibanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles