Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abaturage batuye mu karere ka Gicumbi barashima umukuru w’Igihu

Spread the love

Abatuye mu karere ka Gicumbi barashima umushinga Green Gicumbi wabazaniye impinduka, imisozi yari ihanamye ari amanegeka ubu ikaba itatse amaterasi atuma babona umusaruro mwinshi.

Uyu ni Hagabayezu Diogene, utuye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi. Avuga ko mbere bahingaga ku misozi ihanamye imvura yagwa ari nyinshi ikabatwarira imyaka n’ubutaka bagahora mu bihombo.

 

Akomeza avuga ko nyuma y’aho umushinga green Gicumbi uziye ukabakorera amaterasi y’indinganire ndetse ukanabaha imbuto nziza zo gutera, ubu ubutaka bwabo ntibukigenda ndetse binjiye no mu butubuzi bw’ibirayi kandi ngo baniteguye gutanga imbuto ku batuye mu tundi duce tw’igihugu babyifuza.

Ati: “ubu aha ntihakitwa mu manegeka habaye mu buhumbikiro. Hehe n’ibihombo, ubu rwose ibigega birahuma. Green Gicumbi yadushyize igorora”.

Abo mu murenge wa Rushaki nabo barashima uyu mushinga kuko imisozi yabo yahoraga yambaye ubusa ubu yezeho ibishyimbo ndetse banayihinduriye izina bayita conveshoni kubera amaterasi ayizengurutse bikayiha ishusho y’inyubako ya convention izwi cyane mu mujyi wa Kigali.

Uretse abahinzi b’ibirayi n’ibishyimbo kandi, abahinga icyayi nabo barashimira umushinga green Gicumbi kuko wabatungayirije imisozi ukabaha n’icyayi cyo kuyihingaho, aho bamaze guhinga ha 50 mu gihe mbere bahingaga mu kabande maze imvura yagwa icyayi cyabo kikarengerwa, ikabateza igihombo. Bavuga ko Hegitari zirenga 150 zarengewe n’amazi, bagataha amara masa.

Ubu ngo biteguye kubona umusaruro mwinshi kandi n’amafranga akiyongera kuko icyayi cy’imusozi gihenda kurusha icyo mu kabande.

Green Gicumbi ni mushinga w’ikigega FONERWA gikorera muri Minisiteri y’Ibidukikije, ukaba waratewe inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega cy’Isi gishyigikira imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF).

Ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 33frw ukaba ukorera mu karere ka Gicumbi, aho uzamara imyaka 6. Uyu mushinga ugamije kubaka ubudahangarwa bw’abatuye akarere ka Gicumbi, binyuze mu kubafasha kurwanya isuri hacibwa amaterasi, haterwa ibiti, habungabungwa imigezi, inzuzi, n’ibishanga.

Uretse ibi kandi uyu mushinga ufite na gahunda yo gutuza neza bamwe mu batuye mu manegeka ukanabafasha guhindura imyumvire.

Kugeza ubu uyu mushinga ukorera mu mirenge 9 y’akarere ka Gicumbi, ari yo: Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Kuva muri Mutarama 2020, uyu mushinga wahaye akazi abarenga ibihumbi 23. Hegitari zirenga 1100 z’amashyamba zarasazuwe, hatewe ha 50 z’icyayi imusozi, hubatswe imidugudu 2 y’icyitegerezo ndetse hanatazwe imbabura 19.900.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles