Thursday, July 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abanyarwanda: Urutonde Rw’aho Bahagaze Muri Africa Mumibereho Myiza

Spread the love

Igihugu cy’u Rwanda gishyirwa ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abanyagihugu babayeho neza ku mugabane wa Afurika (Best quality of life) ,ibyo tubisanga ku rutonde rwakozwe n’urubuga Monkey Insider rusanzwe rusesengura amakuru ajyanye n’ubukungu hirya no hino kw’isi.

Urw rutonde rwakozwe hifashishijwe imibare y’ibigo mpuzabukungu by’iterambere nka banke y’isi, FMI, BAD, PNUD,…

Hakaba haragendewe ku ngingo eshatu kugirango ibihugu bihabwe amanota, aho ingingo ya mbere yarebwe ari ijyanye no kubaka ubushobozi bw’umunyagihugu (Human development index), iyo ngingo yiganjemo ibijyanye n’iterambere ry’ubuvuzi mu gihugu, uburezi, icyizere cyo kubaho ku banyagihugu hamwe n’imigambi igamije guteza imbere imibereho myiza.

Ingingo ya kabiri yarebweho ni ijyanye n’ubukungu, ahaho hitabwaho mu kureba ibijyanye n’iterambere n’ubwisanzure bwo gukora mu gihugu, amategeko n’ibindi byorohereza abakora ubucuruzi.

Ingingo ya gatatu ari nayo ya nyuma yarebwe, ni ijyanye n’imigambi myiza yashizweho ireba uko ibikorwa bya Leta bikora, uko abakozi ba Leta bafatwa, ishyirwaho ry’amategeko hamwe na politike zitandukanye n’uburyo Leta ishyira ingufu mu guharanira ko byubahirizwa.

Ku rutonde rw’ibihugu 12 byagaragaye ko bifite abanyagihugu babayeho neza muri Afurika, Igihugu cy’u Rwanda cyaje ku mwanya wa kane. Ku mwanya wa mbere haza ibirwa bya Maurice, umwanya wa kabiri hakaza Botswana, umwanya wa gatatu hakaza Seychelles , ku mwanya wa gatanu hakaza Namibia.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles