Kuri uyu munsi , ku itariki 07 Mata 2022. Abanyarwanda Inshuti z’u Rwanda n’abatuye Isi batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko bisanzwe mu Rwanda ko buri tariki 07 Mata , hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.
Kuri iyi nshuro ya 29, gutangiza iminsi 100 yo kwibuka byabereye mu midugudu yose y’Igihugu, ariko ku rwego rw’igihugu umuhango utangirizwa ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ni umuhango watangijwe no gucana Urumuri rw’Icyezere rwacanywe na Perezida Kagame na Madamu we. Urwo Rumuri rw’Icyizere rugomba kwaka iminsi ijana .
Nyuma yo gucana Urumuri rw’Icyizere hakurikiyeho kunamira imibiri 250 000 iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali hanafatwa umunota wo kwibuka.
Abari bateraniye aho bumvishe inzira ishaririye n’ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside, kuva itangiye kugeza arokotse agasubirana icyizere cyo kubaho.
Mu batanze ubutumwa harimo Minisitiri wa MIN-UBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene aho yagarutse ku kuntu ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Perezida Kagame nawe ageza ijambo ku bari baterananiye ku Gisozi yibukije abanyarwanda bose ko nta numwe ukwiriye kugena uko babaho uretse bo.