Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw’Afurika ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ko ahubwo rukwiye no kwigira ku mateka y’abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu byabo cyangwa ahandi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo muri Kigali Convention Center, aho Urubyiruko rwo hirya no hino muri Afurika rwahuriye mu nama ya 7 ya Youth Connekt Africa, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Imirimo y’urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’.
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 3000, yatangiye none ikazageza tariki ya 10 Ugushyingo 2024.
Perezida Kagame watanze ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika, yahuriyemo na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane na Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u.
Michelle Umurungi wari uyoboye icyo kiganiro yabajije Perezida Kagame imbogamizi yabonaga Umugabane wa Afurika wari ufite ubwo yari akiri muto.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko yahuraga n’ibibazo ariko biza kumutwara igihe cyo kwiyumvisha ko ari ibintu bitagakwiye kuba biba ku bantu na we arimo.
Ati “Uko nagendaga nkura, naje no kuvumbura ko ari ibintu bishobora kugira icyo bikorwaho kandi ko nta bandi bo kubikora uretse twebwe ubwacu.”
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byatangiye ubwo yari afite imyaka 4 y’amavuko, ubwo umuryango we wajyaga kuba mu buhungiro.
Ati “Umuryango wari umeze neza muri icyo gihe ariko twahindutse impunzi mu gihugu cy’abaturanyi, icyo gihe nari mfite imyaka 4. Rero nakuze nk’impunzi nka benshi mu Banyarwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko uko kuba mu nkambi byatumye amenya ko ibibazo byose banyuragamo byaterwaga n’ubuyobozi bubi, ibibazo byo kuva mu Bukoloni no kujya mu Bwigenge n’ibindi byabasigiye amasomo.
Ati “Ibintu byose byari uko bitagakwiye kuba bigenda. Ayo ni amasomo twize, hari ikitaragendaga. Ariko iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu, turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko gukurira mu buhungiro n’ibibazo byagendaga bijyana na byo byatumye we n’abandi Banyarwanda bari bahuje ibibazo babasha kwiga amasomo menshi y’ubuzima.
Ati “Twakuze tunyura mu bintu byatwigishije amasomo menshi uretse kujya ku mashuri aha na hariya, ahubwo twize ibindi bintu tudashobora kwigira ku ishuri. Ibintu wigishwa n’ubuzima.”
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye no kwigira ku mateka y’abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu byabo cyangwa ahandi.
Ati “Hanyuma ukishyira muri uwo mwanya, biramutse bimbayeho, ni iki nakora mu kubirinda? Ni iki nakora ndamutse mpuye na byo mu kubyigobotora?”
Ibihugu 32 nibyo bimaze kuba abanyamuryango b’ihuriro YouthConnekt Africa, ryatangiriye mu Rwanda muri 2012 mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’Afurika gutera imbere.
Iri huriro ryatangiye ari ‘YouthConnect Rwanda’ ariko n’ibindi bihugu by’Afurika byagiye bibona akamaro karyo ko guteza imbere urubyiruko kugeza aho ibihugu bigera muri 32 bimaze kuriha ikaze, kandi hari n’ibindi bishaka kubitangiza muri ibyo bihugu.
YouthConnekt Africa ifite intego zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.
Binyuze muri YouthConnekt hahanzwe imirimo mishya isaga 36,000, ibyara abasaga 24,000 bavugira bakanafasha abatishoboye n’abaharanira iterambere rusange bagera kuri miliyoni enye.