Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

New Zealand: Abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco ry’imbyino n’ubukerarugendo

Spread the love

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Nzeri 2024, mu mujyi wa Auckland muri New Zealand, abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco rikomeye ry’imbyino n’ubukerarugendo ryitwa South East Asian Festival.

Iri serukiramuco ryari ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo muri Aziya y’Amajyepfo n’iyIburasirazuba birimo Singapore, Malaysia, Vietnam, Indonesia na Philippines.

Aho byerekanye imico yabyo, ubukerarugendo, ndetse n’imbyino gakondo.

U Rwanda rwabaye igihugu rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika cyatumiwe muri iri serukiramuco, bitewe n’uko rugenda rugaragaza intambwe idasanzwe mu bukungu no mu iterambere.

Diaspora Nyarwanda iba muri New Zealand, yahisemo kwerekana ubukerarugendo bushingiye ku byiza nyaburanga by’u Rwanda.

Harimo cyane cyane Pariki z’Igihugu , nka Pariki y’Ibirunga izwi cyane ku ngagi zo mu misozi miremire, Pariki ya Nyungwe izwiho kugira inguge n’inkende zitandukanye, ndetse na Pariki y’Akagera.

Muri iri serukiramuco, u Rwanda rwashimishije abari bitabiriye, aho rwerekanye kandi uko abantu bashobora kugenderera igihugu bakoresheje Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir.

Aho basobanuriwe uburyo bwo kugura amatike y’indege binyuze muri FlightCentre New Zealand.

Ikindi cyashimishije abantu ni uko kubona visa y’u Rwanda bitagorana, kuko abayisaba bayihabwa bakigera ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Iri serukiramuco ryagaragaje neza ko u Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’iterambere rihuse, cyane cyane mu ruhando mpuzamahanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles