Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Serena Williams yitotombeye imyitwarire ya Hotel yo mu Bufaransa

Spread the love

Umukinnyi w’umukino wa Tennis uzwi cyane, Serena Williams, uherutse gutsindira ibikombe bikomeye 23 bya Grand Slam, yagaragaje akababaro ke ku rubuga rwa X, ashinja umukozi wa hoteli yo mu Bufaransa kumuhohotera.

Williams, ufite abana bato, yavuze ko atigeze ahabwa uburenganzira bwo kugera ku gisenge hejuru ya hoteli ya The Peninsula Hotel kugira ngo abone aho afatira amafunguro mu restaurant yari ifite intebe nyinshi zitarimo abantu.

Yanditse kuri X ati: “Yikes, @peninsulaparis, banyimye uburenganzira bwo kugera hejuru ngo ndye mu restaurant itarimo abantu, ibyo sinigeze mbibona n’ahandi hantu nahamwe , ntari kumwe n’abana banjye. Ibi ni bwo bwa mbere bimbayeho.”

Serena Williams, umukinnyi ufite ibigwi bikomeye mu mukino wa Tennis, yashimangiye ko iyi ari inshuro ya mbere ahuye n’ikibazo nk’iki, cyane cyane iyo ari kumwe n’abana be. Ibi byatangaje benshi kuko yagiye yakirwa neza n’ahandi henshi, bitandukanye n’ibyamubayeho kuri iyi hoteli yo mu Bufaransa.

Abakunzi n’abafana ba Serena Williams batangajwe n’aya makuru, bibaza impamvu iyi hoteli ifite izina rikomeye ku isi yaba yakoze ikosa nk’iri. Gusa, kugeza ubu The Peninsula Hotel ntiragira icyo itangaza kuri iki kibazo.

Serena Williams ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mateka y’umukino wa Tennis, akaba azwiho gutsinda amarushanwa akomeye no kugera ku rwego rwo hejuru mu mikino mpuzamahanga. Abakunzi be bategereje kumva icyo The Peninsula Hotel izatangaza kuri iki kibazo cyagaragajwe na Serena Williams.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles