Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Newcastle United yasinyishije myugariro w’Umunya-Serbia Miodrag Pivaš

Spread the love

Newcastle United yamaze gusinyisha myugariro w’umunya-Serbia Miodrag Pivaš wakiniraga ikipe ya FK Jedinstvo Ub y’iwabo muri Serbia ikina Serbian SuperLiga.

Uyu musore ukiri muto afite imyaka 19 , yakiniye ikipe y’igihugu ya Serbia y’abatarengeje imyaka 17, akina yugarira umwaka w’imikino ushize nibwo yafashije ikipe ye ya Jedinstvo gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri cya Serbia ihita ibona itike yo kujya muri Serbian Super Liga.

Pivaš yavukiye mu mujyi wa Novi Sad, mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Serbia, Belgrade. Yatangiye gukina umupira w’amaguru atangiriye mu makipe yo mu majyepfo ya Austria arimo UFC Siezenheim na SV Grödig mbere yo gusubira mu gihugu cye muri Jedinstvo mu 2023.

      Miodrag Pivaš myugariro wasinyiye Newcastle united

Miodrag Pivaš ubwo yamaraga gusinyira Newcastle united yavuze ko bimushimishije Kandi ko birenze kuba yisanze mu ikipe nkuru nka Newcastle united.

Yagize ati: “Birarenze kuba ndi mu ikipe nkuru nka Newcastle United kandi sinshobora gutegereza gutangira. Mbona umushinga w’ikipe umeze neza kandi niyo mpamvu nahisemo gufata umwanzuro wo kuyisinyira”.

“Mbona abakinnyi bakiri bato hano batera imbere cyane kandi nanjye nifuza gukora nka bo – gutera imbere no kugera mu ikipe ya mbere ya Newcastle. Ndanezerewe cyane kandi sinshobora gutegereza gutangira.”

Darren Eales, umuyobozi mukuru wa Newcastle United, yagize ati: “Miodrag ni impano izamuka ifite ubushobozi bwinshi. Itsinda ryacu rishinzwe gushaka abakinnyi rikomeje gukurikirana abakinnyi bakiri bato nka Miodrag ku isi hose rigamije kubafasha no kubatoza ngo babe abakinnyi beza mu bambere b’ejo hazaza”.

“Turishimiye kumwakira muri Newcastle United kandi dutegereje gushyigikira iterambere rye muri iki kiciro cy’ingenzi cy’umwuga we.”

                  Miodrag Pivaš umuyozi wa Newcastle united

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles