Abanyarwanda barenga Miliyoni icyenda batuye imbere mu gihugu baramukiye mu Matora y’ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, ndetse n’ay’Abadepite.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 14 Nyakanga 2024, nibwo abanyarwanda baba mu mahanga bo bari bitabiriye amatora.
Uru rutonde nta kuka rwasohowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, rwariho abantu 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4,2 mu gihe abagore barenga 53% by’abazatora bose; bivuze ko ari 4.845.417.
Imibare ya NEC garagaza ko muri abo bantu bazatora harimo urubyiruko rungana na 3.767.187 rugize 42% by’abazitabira amatora.
Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abaza gutora benshi bangana na 2.246.371, Amajyepfo akagira abangana na 2.055.939, Uburengerazuba bukagira 2.038.931, Amajyaruguru akagira 1.480.558 mu gihe Umujyi wa Kigali ufite abatora 1.172.229.
Hirya no hino mu gihugu harakoreshwa ibiro by’itora 2591, bifungurwa saa Moya za mu gitondo bigafungwa saa Kenda z’umugoroba.
Ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hari abakandida batatu barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Green Party ndetse n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe, abanyarwanda bagomba guhitamo umwe uzabayobora mu myaka itanu iri imbere.
Ku mwanya w’Abadepite, hemerewe Abakandida 589 barimo abaturuka mu mitwe ya politiki itandukanye, umwe wigenga ndetse n’abandi bari mu byiciro byihariye birimo icy’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, bo bazatorwa ku wa Kabiri, tariki 15 Nyakanga 2024.
Abanyarwanda baherukaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, icyo gihe Paul Kagame yayatsinze agize amajwi 98.7%, Phillipe Mpayimana agira amajwi 0.73% mu gihe Frank Habineza yagize amajwi angana na 0.48%.
Site z’Itora zirasukuye neza