Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Paul Kagame yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza i Gahanga

Spread the love

Kandida-Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR- INKOTANYI, yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kicukiro kuri Site ya Gahanga, avuga ko kuba Abanyarwanda benshi baba bahuriye hamwe mu bikorwa byo kumwamamaza, bivuze ko bose bahuriye ku mugambi umwe wo kubaka igihugu cyabo.

Ni Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga, 2024 kuri Site ya Gahanga yari iya 18 yakiriye Kandida-Perezida Paul Kagame ndetse ikaba n’iya nyuma.

Yageze muri Kicukiro yaravuye i Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Kirehe, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Gicumbi, Gakenke na Gasabo.

Chairman w’Umuryango mu Ijambo rye, yabwiye imbaga y’abaturage yaje kumwakira ko kuba baje ari benshi bifite icyo bisobanuye.

Ati “Icyo navugiraga rero ko bigoye kumenya aho mpera n’aho nsoreza ibyo kubabwira, biragaragara ko hano hari aho gusorezwa uru rugendo rw’ibyumweru bitatu. Ndabashimiye cyane, ukuntu mwaje muri benshi, benshi cyane ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa nabyo byinshi kandi bizima.”

Paul Kagame yavuze imibare y’abaje ari ikimenyetso cy’u Rwanda rwasubiranye rukaba urw’Abanyarwanda bose hamwe.

Ati “Mu by’ukuri, iyi mibare ni ikimenyetso cy’u Rwanda rwasubiranye rukaba urw’Abanyarwanda bose hamwe. Ndetse, reka mbishyire mu Kinyarwanda cy’umugani, ibyari inyeri byabaye inyanja. Ni yo mpamvu benshi batabyumva neza cyane cyane abanyamahanga.”

Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Abanyarwanda benshi baba bahuriye hamwe mu bikorwa byo kumwamamaza, bivuze ko bose bahuriye ku mugambi umwe wo kubaka u Rwanda.

Ati “Ubu bwinshi n’icyabazanye hano ni cyo bivuze, ni umugambi umwe, Abanyarwanda bahuriye ku mugambi umwe, kubaka igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma ndetse ubumwe bundi ikibugaragaza ni ukubona ab’imitwe yindi ya politiki, ifite ukundi batekereza bahuza na FPR na yo ifite ukundi itekereza, tukajya hamwe.”

Kandida-Perezida Paul Kagame yasubije abavuga ko imibare y’abitabira ibikorwa byo kumwamamaza ari imihimbano.

Ati “Ntabwo wahimba ubumwe, ntiwahimba ibyishimo, ntiwahimba imibare nk’iyi yaje, ntiwahimba abahora baza buri munsi, ugomba kuba uri umusazi. Ariko n’uko guhimba niba kubaho, njye mpora mbabwira nti bo bakugerageje, ko babuze abantu.

Yongeraho ati ” Ntabwo ushobora guhimba amajyambere, ntushobora guhimba ibintu ibyo ari byo byose. Ntan’ubwo wahimba kuba FPR.”

Urugendo rwo Kwiyamamaza ku Muryango FPR-Inkotanyi, rwagaragaje urukundo bakunda Paul Kagame kuko aho yanyuze hose bavugaga ko bazamutora 100%.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abadepite azatangira tariki 14, ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse na tariki 15 kubaba imbere mu gihugu asozwe ku ya 16 Nyakanga hatorwa ibyiciro byihariye.

Ubwo Kandida Perezida Paul Kagame yageraga kuri Site ya Gahanga.
Amabendera y’Umuryango FPR-INKOTANYI
Yaje Kwamamaza Paul Kagame yambaye nk’Umugeni.
Urubyiruko rwasezeranyije Paul Kagame kumutora 100%.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles