Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

KAGAME wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije i Gakenke

Spread the love

Kandida-Perezida, Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI yiyamamarije mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, yibutsa abaturage ko gutora FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, ari ukujya mbere mu rugendo rugana ku majyambere.

Kuri uyu wa Kane, Tariki 11 Nyakanga, 2024, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yiyamamarije kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke.

Hari Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI barenga ibihumbi 200 bo mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Burera na Musanze n’abandi baturutse hirya no hino mu Gihugu bakereye kwakira umukandida wabo.

Mu ijambo rye, Chairman yabwiye Abanyamuryango ko mu matora ari uguhitamo ku Gipfunsi ko Kandi iyo usubije amaso inyuma ibyo biba bikwiye koroha.

Ati “Tuzagira gute? Tuzatora, gutora ni uguhitamo, ku gipfunsi, kuri FPR. Icyo bivuze rero, uko guhitamo, usubije amaso inyuma mu mateka yacu ukareba aho tuvuye, ukareba urugendo tumaze kugenda uyu munsi, uko gutora ubundi biba bikwiye koroha, ariko abantu ni abantu, politiki ni politiki ariko hagati aho, hari n’ibikorwa.”

Paul Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka ishize, bikwiye kuba amasomo ariko ntibitume abantu batareba imbere.

Ati “Amateka yacu, wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza rero ibyo byashize, ibyo tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tugana. N’ibyiza bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi, biri imbere aho tugana.”

Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI, Paul Kagame, yibukije Abanyamuryango ko gutora uyu muryango mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, ari ukujya mbere mu rugendo rugana ku majyambere.

Ati “Mwebwe rero, hagati yanyu mumaze kwiyubaka, kwiyubakamo ubushobozi, abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba rero gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere.”

Yongeraho ati ” Ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga, iki tugiyemo cyaba aricyo kitubera imbogamizi. Ahubwo kwa gutera igikumwe, bisobanuye ngo turakomeye, turiteguye gukora ibyiza n’ibindi biduteza imbere.”

Ibikorwa byo Kwiyamamaza by’Umuryango FPR-INKOTANYI bizakomeza ku ya 12 Nyakanga mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo i Bumbogo

 

Paul KAGAME asuhuza abaturage i Gakenke
Abaturage bari benshi
Kandinda Perezida Paul KAGAME asuhuza umwana muto

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles