Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umukandinda wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yongeye kwibutsa abaturage b’i Kayonza icyo ku mutora bivuze

Spread the love

Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga i Kayonza kuri iki Cyumweru yavuze ko Kuyobora Abanyarwanda na FPR ntako bisa yongeraho ko Ingorane Abanyarwanda bazinyuzemo ndetse bakaba barazisize inyuma ahasigaye ari ukureba imbere.

Abaturage ba Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Gatsibo bateraniye kuri iyi site, abashimira kuba bitabiriye igikorwa cyo kumushyigikira. Yashimiye kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, abayobozi babo ndetse n’amashyaka umunani ashyigikiye kandidatire ye.

Yagize ati “Nagiraga ngo nibutse ko FPR ifite imbaraga nyinshi ariko byakongeramo ubufatanye n’iyo mitwe ya politiki bikarushaho. Maze rero bantu ba Kayonza, erega nyine byavuzwe turi abaturanyi. Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ndavuga FPR, aho ibereye hano mu gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane, byose twabinyuzemo neza, tugeze aheza, tugeze kure kubera mwebwe.”

Yakomeje avuga ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa.Yagize ati “Abayobozi babaho, ni byo, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe! Kuyobora FPR ntako bisa rwose. Ingorane rero twagiye tuzinyuramo, tuzisiga inyuma yacu. Ubu turareba imbere gusa, tugeze ku byinshi. Ibyiza birenze inshuro nyinshi biri imbere yacu.”

Umukandida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo abantu bagere kuri byiza byinshi, bagomba kubaka umutekano kandi ko bamaze kuwubaka, asobanura ko Abanyarwanda bari mu nzira yo kubaka politiki nziza ireba buri Munyarwanda, nta n’umwe usigaye inyuma.

Ati “Politiki nk’iyo ni cyo FPR bivuze. Ejo bundi ibyo tuzakora ku itariki 15, by’itora, ni ugutora FPR, ni ugutora umukandida wayo, ni ugutora umutekano, ni ugutora imiyoborere myiza, ni ugutora amajyambere. Mbese murabizi, gutora bivuze guhitamo. Ubwo rero itariki 15 ni ejo bundi kandi ni kera ariko ubwo turi hano tumeze dutya, njye ndabona n’amatora yararangiye.”

Umukandida wa FPR yabwiye abateraniye kuri site ya Kayonza ko yari abakumbuye, abamenyesha ko bazakomeza kwifatanya nk’Abanyarwanda ndetse nk’abaturanyi, bubake uyu mujyi.

Ati “Iyi Kayonza rero mureba iri ahantu heza ndetse tuzafatanya nk’abaturanyi, tugende tuyubaka. Ni uwo, ni mwe, tugomba gukora twese hamwe, byinshi tuzageraho bizaba bishimishije. Rero ndishimye rwose, kuza kubasaba ngo mutore FPR ariko twari tunakumburanye, twari tumaze igihe tudahura. Hashize igihe kinini cyane.”

Abaturage bamubwiye ko ntacyo bazamuburana, asubiza ati “Nta na kimwe, kandi nanjye ntacyo muzamburana. Ikidashobotse uyu munsi kizashoboka ejo.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles