Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Habonetse imashini ifasha abantu gupfa mu gihe gito kandi batababaye na gato

Spread the love

Umunya-Australia Dr. Philip Nitschke, wahimbwe izina rya Dr. Death [Rupfu], arateganya gushyira mu Busuwisi imashini zihuhura abantu baba bashaka gupfa mu gihe gito, nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage, Neue Zürcher Zeitung, cyabitangaje.

Bivugwa ko bitarenze Nyakanga 2024, izi mashini zishobora kuba zatangiye gukoreshwa. Iyi mashini ‘Suicide capsules’ bivugwa ko ifite ubushobozi bwo gufasha umuntu ukeneye gupfa mu minota mike cyane, aho umuntu asabwa gusa kuyinjiramo agakanda bouton imwe, agatangira guhumeka nitrogen, akabura umwuka usanzwe wo guhumeka wa oxygen.
Iyi mashini yakozwe hifashishijwe indi ya 3D printer, ikaba isa neza neza nk’izindi zaifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu mu kirere. Dr. Philip, avuga ko umuntu apfa nta buribwe na buke agize, cyangwa ngo abangamirwe mu bundi buryo runaka.

Uyu mugabo w’imyaka 76 wahoze ari umuganga, ahamya ko buri wese ukuze afite uburenganzira bwo kurangiza ubuzima bwe mu mahoro kabone n’ubwo yaba adafite ibindi bibazo by’ubuzima.

Uyu mugabo yahuhuye abarwayi bane mu myaka ya 1990 muri Australia, igihe muri icyo gihugu byari byemewe.

Nyuma yaje guhagarika umwuga we, maze atangiza umuryango uharanira guteza imbere iyi mpamvu ye yahoze yizereramo hambere, nyuma anabyandikaho igitabo acyita ‘The Peacefull Pill’.

Mu 2015 nyuma yo kugirana ibibazo byinshi n’inzego z’ubuzima muri Australia, yaje kwimukira mu Busuwisi, igihugu cyabaye mu bya mbere byemeje igikorwa cyo guhuhura abarwayi.

Dr. Philip, yagaragaje ko iyi mashini nta mategeko izaba yishe, ariko akanahamya ko hakiri inzira ndende kugira ngo yemerwe henshi ku Isi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles