Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

KAGAME yavuze impamvu yagiye gutura mu Bugesera

Spread the love

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida-Perezida, Paul Kagame, yavuze ko impamvu yagiye gutura mu Bugesera yagiraga ngo yerekane ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye kugwayo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, kuri site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, ahari hateraniye abarenga ibihumbi 260, aho Umuryango FPR-INKOTANYI wari wakomereje ibikorwa byo Kumwamamaza, nk’umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko icyatumye ajya gutura mu Bugesera yagiraga ngo yerekane ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye kugwayo.

Ati “Icyatumye ntura mu Bugesera ngaturana namwe, byari ugusubiza ikintu numvise kuva cyera gituruka hano mu Rwanda no mu baturanyi. Kuko aha mu Bugesera mu mateka yavuzwe, uko hari hateye, bahaciraga abantu. Ntabwo hari ahantu ho kuba, hari abantu bari bagenewe kuba mu Bugesera ngo bicwe na Tsetse.”

Kagame yavuze ko yatuye muri aka gace agamije guhinyuza abari barahagize aho kurimburira abantu.

Ati “Rero, njye naravuze ngo hariya hantu hagombaga kurimbura abantu, reka ngende mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubihakanya, cyo kubirwanya.”

Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI, Paul Kagame, yavuze ko Politiki y’uyu Muryango, ishingiye ku kubaka Abanyarwanda bashoboye kandi bumva ko bafite ubushobozi nk’ubw’abandi bo hirya no hino ku Isi aho ari ho hose.

Ati “Ariko mujye mwibaza, umuntu ni nk’undi. Haba hano mu Rwanda n’ahandi. Buriya bageze kuri byinshi ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyakunda, ntibabishobora.

Yongeraho ati “Ni yo mpamvu twebwe tubababwira, kandi ni ko mukwiye kumera, urubyiruko rwa FPR n’Abanyarwanda b’ubu mukwiye gutinyuka, mukareba abantu mu maso, mukababwira ko atari bo Mana. Ntabwo ari bo Mana rwose.”

I Bugesera bahamya ko bazatora Paul KAGAME 100%, kubera ibyiza y’abakoreye harimo guha agaciro aka Karere ubu kakaba kamwe mu dutuwe cyane mu gihugu ndetse n’ibikorwaremezo byinshi birimo imihanda igezweho ihuza Kigali-Uburasirazuba n’Amajyepfo, Stade ya Bugesera ndetse n’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga kiri kubakwa.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida-Perezida, Paul Kagame, yavuze ko impamvu yagiye gutura mu Bugesera.
I Bugesera hari Abanyamuryango benshi ba FPR-INKOTANYI bari baje kwakira Kagame

Abarimo Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-INKOTANYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles