Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Uganda Polisi yafunze umugore wakase umugabo igitsina

Spread the love

Nyuma y’ibyumweru birenga bitatu yihishe, Polisi i Kamuli muri Uganda amaherezo yataye muri yombi umugore utoroshye waciye igitsina cy’umugabo we.

Bivugwa ko ku ya 10 Kamena aribwo Susan Namuganza w’imyaka 34,akoresheje ikintu gityaye yaciye igitsina cy’umugabo, Moses Kawubanya,ahunga urugo.Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Busoga y’Amajyaruguru, Micheal Kasadha yemeje ko Namuganza yatawe muri yombi.Bwana Kasadha yavuze ko bamusanze yihishe k’umuvandimwe we mu Karere ka Namutumba. Yongeyeho ati: “Ukekwaho icyaha yafatiwe i Buwaga,mu karere ka Namutumba yihishe k’umuvandimwe we.”  “Afungiye kuri sitasiyo Nkuru ya Polisi ya Kamuli aho ashinjwa gushaka kwica no kwiba.”

Iperereza ryemeje ko ku wa mbere, tariki ya 10 Kamena mu masaha ya mu gitondo, Bwana Kawubanya w’imyaka 45, yabyutse ajya kwiyuhagira arangije asubira mu buriri akenyeye isume.

Kasadha ati:”Ubwo umwana wabo w’amezi 3 yatangiraga kurira, umugore we Namuganza yarabyutse maze uyu wahohotewe atekereza ko agiye gushaka amata yo kumuha, ariko ikibabaje ni uko yagarutse, amusimbukiraho amuca igitsina maze ahunga atwaye amafaranga atazwi umubare.”.

Uwahohotewe yasigaye afite ububabare bukabije,yirukiye mu baturanyi kugira ngo bamufashe maze ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kamuli kugira ngo avurwe.”

Nyuma y’ibyumweru bitatu, yitabwaho n’abaganga, Kawubanya yasezerewe ku wa mbere,tariki ya 1 Nyakanga.

Bwana Kasadha yavuze ko iperereza ryarangiye kandi ukekwaho icyaha azashyikirizwa urukiko kugira ngo yiregure ku byo aregwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles