Ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga ( Social media influencers) n’abahanzi batandukanye mu Rwanda baganiriye ku budasa bwa Perezida Paul Kagame, wazuye u Rwanda rukaba rukataje mu Iterambere.
Babiganiriye mu ijoro rya tariki 26 Kamena 2024, kuri ‘Twitter space’ yari yateguwe n’umenyerewe nka ‘God Father’ yitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo abo mu ruganda rw’ubuhanzi ndetse n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga ‘Social media influencers’.
Umunyabigwi mu muziki nyarwanda, Maliya Yohana, yavuze ko Perezida Kagame ibyo akorera Abanyarwanda n’uko abafata binejeje ko kandi ibyo bibatera kunezerwa.
Ati “Chairman wacu uko yaduhaye igihugu, uko akigize, uko acyitweretse biratunezeza.”
Maliya Yohana yasabye abana bakibyuruka gukomeza kuba abana beza, birinda icyibi kandi bakarangwa n’ishyaka.
Ati “Abana batangiye kubishima nabo, ntako bisa, nta kindi n’ababwira nibakomereze aho babe abana beza baziko batagomba gukora icyibi kandi ikiza kiriho, bahange neza nk’uko babitwereka mu ishyaka bafite no mu byo bakora.”
Maliya Yohana yavuze ko ibyiza bya Perezida Kagame byigaragaza kandi ko bo bategereje Itariki ya 15 Nyakanga ngo ‘ubukwe’ bube ibikumwe bijye hamwe bamutore 100%.
Komiseri Ushinzwe Ubukangurambaga mu Muryango FPR- INKOTANYI, akaba na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko Perezida Kagame afite umwihariko wo kumenya ubushobozi umuntu afite ndetse bigatuma amuha inshingano, ndetse ko yanga urunuka amacakubiri.
Ati” Yanga urunuka amacakubiri, yanga urunuka guheza abantu, yanga urunuka ikintu cyagaragara ko abantu bamwe bironze”.
Yongeraho ati “Chairman wacu akunda ko abantu baterana nk’uku bakaganira ntawahejwe.”
Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Hon. Tito Rutaremara, yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu ureba kure agafata indoto zigahinduka ukuri.
Yavuze kandi ko amenya neza ubushobozi bwa buri muntu ku buryo ahabwa inshingano zijyanye n’ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwe.
Ati ” Iyo mufite ibyo abandi babona ngo ni inzozi we abishyira mukuri.”
Ku mpamvu yo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, Tito Rutaremara yavuze ko byaturutse ku muriro wo gukunda igihugu wabatokomberagamo.
Ati “Ni ho twabikuye, ukumva ko icyo gihugu cyawe ugomba ku kibohora. Ni ugukunda igihugu ‘ Patriotism’. Ni uwo muriro wo gukunda igihugu wari uturimo.”
Abari bitabiriye iki kiganiro cyabereye ku rubuga rwa X bagaragaje ko biteguye kuzatora Perezida Kagame mu matora yo muri Nyakanga kandi ko bakomeje kumushyigikira aho ajya mu bikorwa byo kwiyamamaza cyane ko bakoze indirimbo zirenga 200 nk’igihamya cy’urukundo bamukunda.
Abitabiriye Space kuri X yahoze yitwa Twitter