Mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Kayonza Mumurenge wa Rwinkwavu, aho Umuryango wa FPR Inkotanyi wari wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, bari bari kwamamaza Abadepite bazahagararira uyu muryango mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse ari nako bakomeza kwitsa kukwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kumwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Abaturage bari babukereye n’iyonka baturutse mumirenge itandukanye y’Akarere ka Kayonza aho bagaragaje ibyiza bashimira FPR Inkotanyi harimo nk’Umwihariko wo kuba Mumurenge wa Murama, buri muryango warahawe Amafaranga 1,200,000 Frw, ariko biciye kumugore kugira ngo arusheho kubungabungwa kandi bikaba nk’imwe mu ntambwe igaragaza ihame ry’uburinganire Akarere kamaze kugeraho kimwe n’ahandi mu Rwanda hose.
Abaturage bongeye kugaruka kubyiza byinshi bagejejweho na FPR Inkotanyi mu nkuru dukesha Ukwezi TV, aho bagaragaje ko ibyo byiza byaba ishingiro ryo kuba bakifuza ko yakomeza kuyobora ndetse no kubageza kubyiza byisumbuye ho.
Iribagiza Rose, Utuye Mukarere ka Kayonza Mumurenge wa Murama yagaragaje ibyishimo kubikorwa FPR yabagejejeho agira ati: ” FPR n’ibikorwa byinshi yatugejejeho, tunifuza ko ikomeje yadukomeza mubyo itagezeho igasubukura mubyo itagezeho. ”
Yakomeje avuga ibikorwa FPR yabagejeheho ati: ” Hari imihanda twahawe, yari ibangamiranye cyane. Habagamo umukungugu, moto yajyagamo neza ikarengerwa. Aho, twabonye za Kaburimbo.”
Yavuze kandi ko bagiye bahabwa “amafaranga y’inkunga y’ubuntu” bita ‘Give Directly’ agahabwa buri muryango Mumurenge wa Murama “ariko agaca kuri ‘SIM Card’ ” y’umugore.
Yakomeje ahamya ko imiryango yo Mumurenge wa Murama yahawe Amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi maganabiri ( 1,200,000 frw)” kandi ko muburyo bwo kwimakaza uburinganire, amafaranga yanjujijwe kuri ‘Sim Card’ y’umugore.
Yavuze kandi ko bayahawe muburyo bwo kwikura mubukene, agira ati: “Ni ukwikura mubukene, ubu barihiye abanyeshuri, baguze imyaka, barimo baracuruza abandi baguze amatungo, amazu yaravuguruwe.”
Yongeye ho ati: “Ugeze Mumurenge wacu, abantu barasa neza, bameze neza ntakibazo.”
Umuturage witwa Twizeyimama Vincent nawe utuye Mumurenge wa Murama yagarutse kubyo bashingiraho bashyigikira Umuryango wa FPR Inkotanyi aho yagize ati: ” RPF Inkotanyi, yatugejeje kuri byinshi. Icya mbere nuko yahagaritse ‘Genocide’, ubu Abanyarwanda twese twibona mugihugu cyacu, yaba abari bahunze, abari bari mugihugu Leta y’ubumwe ibumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ibyo byose ni RPF Inkotanyi yabiharaniye.”
Yongeyeho ko kandi RPF Inkotanyi ” yitangiye umutekano” ko ubu igihugu “gifite umutekano.”
Yakomeje agira ati: ” Mu rwego rwa politike yo kubungabunga ibidukikije, imisozi ya Rwinkwavu na Murama ndetse n’indi yo muri Kayonza” ubuhaname bwakuweho, ngo “haterwa” n’amashyamba kubuso bugari kandi ko aho “bacukura amabuye iyo barangije hahita haterwa amashyamba.
Yongeyeho ko kandi mumibereho myiza y’abaturage, ngo bongerewe “amavomo” ko ubu banywa “amazi meza.”
Twuzeyimana kandi yashimangiye ko murwego rw’ubuzima bongerewe aho ababyeyi babyarira, ko “ubu nta mubyeyi ukicwa nuko yabuze uburyo bwo kubyara” ngo kandi ko amavuriro yegerejwe abaturage “kugira ngo abaturage bivurize hafi.”
Ni abaturage benshi bagiye bagaragaza ibyishimo byabo mugihe Abadepite b’Umuryango wa RPF wari uri kwiyamamaza Mukarere ka Kayonza kuri uyu wa 25 Kamena 2024.
Abaturage bo Mukarere ka Kayonza barashimira ibyo Umuryango wa RPF wabagejeheho. Kurikira ibyo bamwe baganiriye n’umunyamakuru wa Ukwezi TV