Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ahantu 5 ukwiriye gusura umunsi wagendereye Australia

Spread the love

Igihugu cya Australia, ni igihugu giherereye hagati mu nyanja y’u Buhinde, kikaza mu bihugu binini ku Isi aho kiza ku mwanya wa Gatandatu n’ubuso bungana na 7 688 287 km².

Iki gihugu kizwiho kugira ahantu nyaburanga habereye ijisho bitewe n’uburyo hateye haba mu buryo kamere cyangwa abantu barahubatse bakaharimbisha.

Nka Hobe Australia, muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ahantu 5 ukwiriye kuzasura umunsi wagendereye Australia.

1. Umujyi wa Sydney

Sydney ufatwa nk’umujyi munini muri Australia ukaba n’umurwa mukuru wa New South Wales. Uyu mujyi ufatwa nk’umujyi w’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Inzu ya Sydney Opera House igaragaza ubuhanga bwa muntu mu bwubatsi.

Uramutse usuye Sydney ukwiriye kuzasura inzu yitwa Sydney Opera House igaragaza ubwenge bwa muntu mu bw’ubatsi.

Inzu ya Sydney n’ikiraro cya Harbour bashyizwe mu Mirage y’Isi.

Ubundi buhanga bwa muntu bugaragara i Sydney ni ikiraro kiswe ‘ Harbour Bridge’ aho cyubatswe mu 1932, ntukwiriye kuva i Sydney udasuye inzu ndangamurage yitwa ‘ Power House Museum’, umucanga wa Manly Beach , ahantu hororerwa inyamaswa hitwa ,’Taronga Zoo’ ndetse n’imisozi ya Blue Mountains.

2. Agace ka Cairns n’icyambu cya Douglas

Aka gace kaboneka ku nkombe z’inyanja, nako ni kamwe mu duce tubereye gusurwa muri Australia kubera ibyiza bihagaragara nk’imisozi iboneka mu mazi iba yarakozwe n’ibisigazwa by’ibinyabuzima byo mu mazi( Coral Reef).

Agace ca Cairns Kari ku nkombe z’inyanja

Agace ka Cairns kagizwe n’ibirwa 900 bifite iyo misozi ibarirwa mu 2900 wakongeraho Ishyamba rya Dain Tree bigatuma hahinduka ahantu habereye ukwezi kwa buki.

3. Agace ka Hobart

Hobart ni umujyi uba muri Australia ariko ukaba wo utavugwa cyane nka Sydney cyangwa Melbourne, ariko nawe ni agace kazwiho ubukerarugendo cyane.

Hobart izwiho uduce tubereye ijisho nk’umusozi wa Wellington utajya ubura urubura niyo haba mu mpeshyi y’izuba ryotsa.

Hobert izwiho kugira inzu ndangamurage zikomeye cyane ku Isi nk’iyitwa Hobert and Art Museum na The Museum of Old and New Art( MONA).

4. Umujyi wa Melbourne

Umujyi wa Melbourne ni umujyi wa kabiri munini muri Australia, ukaba umujyi w’amateka akomeye cyane , uragwamo amaguriro magari , Pariki zikomeye ndetse n’ikibuga cya Cricket kiza mu binini ku Isi.

Umujyi wa Melbourne, hamwe mu haberewe gutemberwa muri Australia

Melbourne ikindi kintu izwiho n’uko ikijyanye n’ingendo ari ubuntu , ikagira Pariki yitiriwe Umwamikazi Victoria ndetse n’umugezi wa Yarra ukurura ba mukerarugendo.

5. Umujyi wa Adelaide

Adelaide yubatse ku nkombe izwiho umucanga mwiza cyane utuma ukwezi kwa Gatatu kuba ukwezi kw’ibirori muri ako gace, ukagira ibirwa byitwa Kangaroo bikurura ba mukerarugendo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles